Abo turi bo
Umuryango wo mu rwego rw’Idini w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda wahawe ubuzimagatozi ku nshuro ya mbere ku wa 13 Mata 1992, witwa “Association ‘Les Témoins de Jéhovah’” buza kuvugururwa ku wa 13 Ukuboza 2002. Washinzwe n’abanyamuryango shingiro bashyize umukono kuri sitati iwugenga yasohotse mu igazeti ya Leta yo no 24 yo ku wa 15/12/2002 kandi ni umuryango ushingiye ku myemerere nk’uko biteganywa n’itegeko.

